Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena…