Umuriro watse: FARDC yakajije ibitero yirengagije umuburo wa AFC/M23
Ubwiyongere bw’imirwano n’ibitero bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo kongera guteza impungenge abaturage, cyane cyane abo mu gace ka Minembwe bavuga ko bakomeje kubaho hagati y’ubwoba bw’intambara n’ingaruka zayo.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira ku wa 4 Kamena 2026 habaye ibitero bikomeye byagabwe mu bice bituwe cyane byo muri Minembwe, aho rivuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abo bafatanyije ryakoresheje ibisasu ndetse na drone za kamikaze mu bice by’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, AFC/M23 yavuze ko “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Kamena 2026, guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu gusuka ibisasu mu bice bituwe cyane bya Gakenke, Bidegu, na Mikenke muri Minembwe, bakoresheje drone za kamikaze na KT-6”.
Iri huriro ryavuze ko ibi bitero byaje nyuma y’imiburo ryari rimaze igihe ritanga risaba ubutegetsi bwa Kinshasa guhagarika ibikorwa bivugwa ko byibasira abaturage batuye mu duce twugarijwe n’intambara.
AFC/M23 yagize iti: “ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwaburiwe ku mugaragaro ingaruka zikomeye z’ibi bitero byagiye bikomeza kubiba impfu, gusenya imitungo y’abaturage, ndetse no kwimura ku gahato ibihumbi by’abaturage bacu”.
Nk’uko iri huriro ribivuga, iyo miburo ntiyagejejwe gusa ku bayobozi ba Leta ya RDC, ahubwo yanamenyeshejwe abaturage ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo habeho igitutu cyo guhagarika ibikorwa bishobora guteza ibibazo birushijeho gukomera mu baturage.
Aya makuru aje akurikira andi yatangajwe mu minsi ishize agaragaza ko umwuka wa gisirikare ukomeje kuzamuka mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ukwezi kwa Gicurasi kwaranzwe n’ibitero byinshi byagabwe n’ingabo za Leta ya RDC hamwe n’imitwe bifatanya.
Yavuze ko ibikorwa by’imirwano byibasiye cyane cyane ibice bya Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale, kandi ko amakuru bafite agaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kohereza ingabo nyinshi, intwaro ndetse n’ibikoresho bya gisirikare mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kanyuka yavuze ko ibikorwa byo kohereza izo ngabo n’ibikoresho bya gisirikare bigaragaza ko hari imyiteguro y’ibitero bishya bishobora kugabwa ku birindiro bya AFC/M23 ndetse no mu bice bituwe cyane n’abaturage.
Yagize ati: “Ku bw’ibyo, AFC/M23 irasubiramo ko igitero icyo ari cyo cyose gishya kizagabwa mu gace tugenzura kizasubizwa mu buryo bukomeye kandi bungana.”
Iri huriro kandi ryaciye amarenga ko ritazagarukira gusa ku kurinda ibice risanzwe rigenzura, ahubwo ko rishobora no gufata izindi ngamba za gisirikare mu rwego rwo gukumira ibitero rishinja uruhande rwa Leta gutegura.
Kanyuka yagize ati: “Ingabo zacu ntizizagarukira ku kurwanirira ibice bizaba byatewe, ahubwo zizafata ingamba za ngombwa mu kwegeza iri huriro ry’ingabo hirya y’ibirindiro zibiteguriramo, zishyireho umwanya w’umutekano ukwiye wo kurindiramo abasivili n’imitungo yabo.”
Aya magambo yatumye benshi babona ko AFC/M23 ishobora kuba iri gutanga ubutumwa bwerekana ko ishobora kongera kwagura ibikorwa byayo bya gisirikare mu gihe yakomeza kubona ko ibice igenzura cyangwa abaturage ibona ko irengera bikomeje guterwa.
Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yatangaje ko yasubije inyuma ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi bagaba ibitero ku birindiro byayo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko iri huriro ribivuga, abo barwanyi bejejwe kure ya santere ya Rubaya nyuma yo kugerageza kuyisatira.
Nyuma y’iyo mirwano, AFC/M23 yatangaje ko abaturage ba Rubaya, Kinigi n’utundi duce dutandukanye bakwiye gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi batuje kuko ifite ubushobozi bwo kubarinda ibitero ishinja ingabo za Leta n’abo bafatanyije.
Mu gihe impande zombi zikomeje guhangana mu magambo no ku rugamba, abaturage bo muri Minembwe n’ahandi mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba abugarijwe cyane n’ingaruka z’imirwano.
Abasesenguzi bavuga ko niba nta rwego rwa dipolomasi cyangwa ibiganiro byihutirwa bihagurutse ngo bihoshe umwuka mubi uri hagati y’impande zihanganye, hari impungenge ko intambara ishobora kongera gukaza umurego ndetse ikagera no mu bindi bice bishya.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku byatangajwe na AFC/M23 ku bijyanye n’ibisasu bivugwa ko byarashwe mu bice bya Gakenke, Bidegu na Mikenke muri Minembwe.
Icyakora, amagambo aheruka gutangazwa n’uruhande rwa AFC/M23 agaragaza ko igihe cyose rwakwemeza ko hari ibitero bishya byagabwe ku baturage cyangwa ku birindiro byarwo, rushobora gufata ingamba nshya zishobora guhindura isura y’imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

