Urukiko rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza ruregwamo umunyamategeko wise umuntu “igikuri”

blank

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha urubanza ruregwamo umunyamategeko akaba n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, wise ‘igikuri’ Ingabire Nelly usanzwe ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije kuko bigize icyaha cy’ivangura.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 11 Kamena 2026, nyuma y’uko Urukiko rwanzuye ko ibikorwa bigize icyaha Me Munyakaragwe aregwa bigize icyaha cy’ivangura aho kuba gutukana mu ruhame nk’uko yari yabirezwe n’Ubushinjacyaha.

Iradukunda Nelly yatanze ikirego ku Bushinjacyaha arega Munyakaragwe , amushinja kumufata mu buryo bumutesha agaciro no kumukorera ivangura, akamwita ‘igikuri’ kandi ari ijambo rifitanye isano n’imiterere y’ubumuga bwe bw’ubugufi bukabije.

Mu iburanisha ryabanje, Iradukunda Nelly, uregera indishyi muri uru rubanza, yari yatanze inzitizi agaragaza ko amagambo ya Me Munyakaragwe adakwiye gufatwa nko gutukana mu ruhame ahubwo ari icyaha cy’ivangura.

Yagaragaje ko amagambo Munyakaragwe yavuze ko yamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima ndetse yabaye amagambo y’ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri we.

Ni inyito mu rukiko byasobanuwe ko yagaragajwe bwa mbere ubwo uyu munyamategeko yari ari mu nzira zo kurangiza urubanza, umuryango wa Ingabire wasabwaga gushyira mu bikorwa ku cyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize.

Icyo gihe Me Munyakaragwe ubwo yari ageze mu rugo ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu asa n’umurangira aho ari.

Ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”

Ubushinjacyaha bwo bwari bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge busaba ko rwakwakira ikirego, rukanagiha ishingiro, rugahamya Me Mukanyakaragwe Aline icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.

Uregwa we yahakanye ko atavuze iryo jambo anavuga ko nta gihano cyabaho mu gihe nta cyaha cyabayeho, asaba ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kitahabwa ishingiro.

Ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyarwo, rwagaragaje ko rushingiye ku nzitizi zari zatanzwe n’uruhande ruregera indishyi, rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza.

Rwagaragaje ko ibikorwa Me Munyakaragwe yakoze bigize icyaha cy’ivangura aho kuba icyaha cyo gutukana mu ruhame kandi ari icyaha cy’ubugome, rukaba rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha nk’icyo.

Ingingo ya 163 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko igikorwa kigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco,ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri, urukiko rw’ibanze rwahise rufata icyemezo cyo kohereza uru rubanza mu rukiko rwisumbuye rukaba ari rwo ruruburanisha.

Ubihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Urukiko rwategetse ko urwo rubanza rwoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye akaba ari rwo ruzaruburanisha mu mizi.

Iradukunda Nelly yabwiye IGIHE ko yishimiye intambwe yatewe mu guhabwa ubutabera, kuko yari yasabye ko Urukiko rugaragaza ko amagambo ya Me Munyakaragwe agize icyaha cy’ivangura.

Ubushinjacyaha bugomba guhita butanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kikazahabwa itariki urubanza ruzaburanishirizwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *