Kumara amasegonda mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina birahangayikisha. Iyi ni na yo mpamvu bamwe biyahuza imiti yongera akanyabugabo, bakayinywa ntacyo bitayeho nyamara igira ingaruka mbi ku buzima.
Mu bagabo, batanu umwe aba afite icyo kibazo cyo kurangiza vuba.
Icyakora hari uburyo ushobora kongera imirire na vitamine bikakongerera ubushobozi bwo kwiha akabyizi mu buryo bwuzuye.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari ihuriro ryo kubura vitamine mu mubiri n’ibibazo byo mu buriri.
Umwongereza witwa Ashwin Sridhar usanzwe ari inzobere mu ndwara z’abagabo wo mu Bitaro bya Princess Grace mu Bwongereza yavuze ko inyongeramirire na vitamine bigira uruhare mu kugarurira umugabo akanyabugabo mu gihe icyo kibazo kigirwamo uruhare n’intungamubiri nke cyangwa ari ikibazo cy’amaraso adatembera neza.
Hari vitamine eshanu ndetse n’inyongeramirire wakongera mu mafunguro ufata bikagufasha. Gusa abaganga bagaragaza ko niba ubikoresheje bikagufasha bitavuze gukomeza inama za muganga cyangwa ubundi buvuzi uhabwa ndetse mbere yo gutangira izi nyongeramirire uba ukwiriye kubanza kuvugisha umuganga.
Vitamini eshanu ndetse n’inyongeramirire ushobora kwisunga mu guhangana n’iki kibazo harimo Vitamin D.
Vitamin D nke mu mubiri iri mu bitera abantu kubura akanyabugabo ku buryo guhangana n’iki kibazo wakongera ubu buryo bw’intungamubiri. Vitamin D ifasha cyane mu gukomeza amagufa imitsi n’ibindi.
Nubwo akazuba ari ingenzi mu kuyongera, Vitamin D inaboneka mu biribwa birimo amafi, inyama n’amagi ndetse zishobora kongerwa binyuze mu nyongeramirire.
Ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku mbeba bwasanze ko imiti nka Viagra itagira icyo ikora ku muntu ufite ibibazo bya Vitamin D nke.
Mu byagufasha kwibona mu buriri harimo n’intungamubiri izwi nka L-arginine. Ifasha umubiri kongera ingano y’ibyubaka umubiri. Iboneka na none mu mafi, amagi ndetse n’ubunyobwa.
Ni yo mpamvu uzumva abantu bavuga ngo abantu bakunda kurya ubunyobwa baba bashoboye mu buriri cyangwa umuntu akaburya avuga ko ari kubungabunga imyanya ye y’ibanga. Ntaba abeshye.
L-arginine inaboneka mu nyunganiramirire na yo ifasha mu gutembereza neza amaraso mu mubiri bikaba byatuma umuntu amara umwanya munini yiha umubyizi.
Icyakora abahanga mu buzima basabwa kudakoresha ubu buryo bw’inyongeramirire mu gihe bagira ibibazo by’impyiko, umutima n’ibindi.
Kongera amafunguro arimo Zinc na byo birafasha. Zinc Igira uruhare mu gukora imisemburo no kongera uwa testosterone ugira uruhare runini mu guhagarara no gukomeza kugira umurego w’igitsina.
Amafunguro arimo zinc afasha mu kongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina. Ayo mafunguro ni nk’imbuto, inyama, amata, ibinyamisogwe, amagi no mu nyunganiramirire nubwo zo zidafasha cyane.
Vitamin B9 na yo ni inkingi mwikorezi mu kongera akanyabugabo. Iboneka mu mboga n’imbuto, amashaza ibishyimbo, imineke, orange, avoka, amapapayi, ubunyobwa, ibinyamisogwe n’ibindi.
Kurwanya ibibazo by’akanyabugabo gake kandi wabifashwamo no kongera Vitamin B3. Iyi vitamini ihangana n’ikibazo kizwi nka ‘Atherosclerosis’ aho ibibumbe byiyubaka mu mijyana y’amaraso bigatuma adatembera neza mu bice bitandukanye.
Iboneka mu biribwa birimo amafi, inkoko, inyama z’inka n’ibindi. Iboneka kandi mu binyampeke n’ibinyamisogwe, ubunyobwa, ibishyimbo, ibihumyo, ibirayi amashaza n’ibindi.
Mu bindi byongera akanyabugabo harimo imyitwarire inoze kugabanya umuhangayiko, kongera imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga n’indyo yuzuye ikungahaye ku byubaka umubiri ibirinda indwara n’ibitera imberaga.

Leave a Reply