Category: Slide

  • Djihad, Pappy Nesta, na KJohn bakatiwe gufungwa imyaka itatu
    ,

    Djihad, Pappy Nesta, na KJohn bakatiwe gufungwa imyaka itatu

    Nyuma yo kuburana mu mizi ku cyaha bacyekwagaho cyo gukwirakwiza amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina, abakubiye muri dosiye y’ikirego cy’umuhazi Yampano bamaze gukatirwa. Kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta,…

  • Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa
    ,

    Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

    Amakuru aravuga Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23 uherutse kwicwa arasiwe mu gitero cya Drone za FARDC hafi y’agace ka Rubaya, yamaze gushyingurwa mu mashyamba yo muri Teritwari ya Masisi. Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Bwiza kiri no mu batangaje bwa mbere amakuru y’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, avuga ko umurambo w’uyu…

  • Bwa mbere mu mateka umugore wa Perezida wa Amerika agiye kuyobora akanama gashinzwe amahoro ka Loni
    ,

    Bwa mbere mu mateka umugore wa Perezida wa Amerika agiye kuyobora akanama gashinzwe amahoro ka Loni

    Melania Trump agiye kuba umukuru inama y’akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni akazaba yanditse amateka akomeye atarigeze akorwa n’undi mugore wa perezida wa Amerika, nk’uko umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), Stephane Dujarric, yabitangarije abanyamakuru. Kuva mu kwezi kwa Werurwe(3) Leta Zunze Ubumwe za Amerika , zizatangira kuyobora ku buryo bw’igihe gito Akanama gashinzwe amahoro ku…

  • Bararasa abaturage badasize amatungo, AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome bwa FARDC
    ,

    Bararasa abaturage badasize amatungo, AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome bwa FARDC

    Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gukora ibikorwa by’ubugome, aho kuri ubu ingabo za leta ,FARDC, iri kurasa abaturage n’amatungo. Hashize igihe igisikare cya Leta, FARDC hamwe n’Ihuriro bafatanya ririmo FDLR, ingabo z’Uburundi, Wazalendo, bubuye ibitero bikomeye kuri uyu mutwe muri Teritwari…

  • Hamenyekanye icyo umukandida wa RDC uzahatana na Louise Mushikiwabo w’u Rwanda ku buyobozi bwa OIF yizeye kizamufasha gutsinda
    ,

    Hamenyekanye icyo umukandida wa RDC uzahatana na Louise Mushikiwabo w’u Rwanda ku buyobozi bwa OIF yizeye kizamufasha gutsinda

    Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahisemo umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’iki gihugu, Juliana Amato Lumumba, kugira ngo azahatanire umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Ku wa 26 Gashyantare 2026, Guverinoma ya RDC yagaragaje ko Juliana w’imyaka 70 y’amavuko afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu miyoborere, dipolomasi ishingiye ku…

  • Samusure uherutse gutahuka yatangaje ko agiye gukora ubukwe
    , ,

    Samusure uherutse gutahuka yatangaje ko agiye gukora ubukwe

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure yatangaje ko yitegura gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka nyuma y’igihe gito agarutse kuba mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yavuze ko mu Kuboza kwa 2026 ari bwo azarushinga n’umukunzi we atigeze atangariza imyorondoro. Ati “Mfite ubukwe mu kwa cumi n’abiri kandi ni ibintu bitarimo urwenya nubwo ntaremenya…

  • AFC/M23 yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gukorwa mu jisho na FARDC
    ,

    AFC/M23 yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gukorwa mu jisho na FARDC

    Ihuriro ry’abarwanyi ba AFC/M23 bisubije ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari bazo. AFC/M23 yigaruriye ibice bya Luke, Kasenyi na Katobotobo, nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje na FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’abazungu n’ihuriro rya Wazalendo. Ni mu mirwano imaze iminsi ihanganishije impande…

  • Intwari ntizipfa – Undi muyobozi wo hejuru muri AFC/M23 yatanze ubutumwa ku rupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma
    ,

    Intwari ntizipfa – Undi muyobozi wo hejuru muri AFC/M23 yatanze ubutumwa ku rupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma

    Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko intwari zidapfa, ahubwo ko ziguma mu mitima ya benshi, ubutumwa buvuga ku rupfu rw’Umuvugizi w’Igisirikare cy’iri Huriro, Lt Col Willy Ngoma, yasezeranyije kuzahora azirikanwa, nk’intwari idasanzwe. Ubu butumwa butangajwe na Benjamin Mbonimpa nyuma y’ubwatanzwe na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, yari yatanze kuri uyu wa Gatatu,…

  • Umunyamakuru Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y’abandi bakomeye nka Rweme na Jean Pierre Kagabo bamubanjirije
    ,

    Umunyamakuru Gloria Mukamabano yasezeye kuri RBA nyuma y’abandi bakomeye nka Rweme na Jean Pierre Kagabo bamubanjirije

    Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda. Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2. Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza…

  • AFC/M23 yemeje urupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma iranamwunamira
    ,

    AFC/M23 yemeje urupfu rwa Lt. Col. Willy Ngoma iranamwunamira

    Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga uhoraho wawo, wunamiye Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyawo, umugaragaza nk’umusirikare w’intwari uzahora azirikanwa. Mbonimpa abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Intwari ntizigera zipfa. Ni abakundwa bacu. Wari Ofisiye w’intwari ndetse n’umunyarugwiro, tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu. Udusuhurize intwari zacu…