Category: Slide

  • FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika
    ,

    FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika

    Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena…

  • Burera: Abarimu bakomeje gukubitwa n’abanyeshuri – Barindwi bakekwa bafunzwe
    , ,

    Burera: Abarimu bakomeje gukubitwa n’abanyeshuri – Barindwi bakekwa bafunzwe

    Abanyeshuri barindwi biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya banyeshuri yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi wavuze ko bamaze gufatwa kugira ngo bakurikiranwe n’inzego…

  • Uwera Maurice, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije yavuze ku bitero FARDC yagabye i Goma
    ,

    Uwera Maurice, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije yavuze ku bitero FARDC yagabye i Goma

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye mu mujyi wa Goma gishimangira ko ibyahungabanya umutekano w’igihugu biri hafi. Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi, cyicirwamo abantu batatu…

  • Gen. Bunyoni yafunguwe nyuma y’imyaka itatu mu buroko
    ,

    Gen. Bunyoni yafunguwe nyuma y’imyaka itatu mu buroko

    Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu afunzwe. Bunyoni yafunguriwe rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n’umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje. Bunyoni yari umwe…

  • AFC/M23 yahaie CICR ingabo 5000 bya FARDC yafatiye ku rugamba
    ,

    AFC/M23 yahaie CICR ingabo 5000 bya FARDC yafatiye ku rugamba

    Ihuriro rya AFC / M23 ryatangaje ko ko ryongeye gushyikiriza Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) abasirikare barenga 5.000 mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bafatiwe mu bice bitandukanye ku rugamba. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko aba basirikare bazasubizwa i Kinshasa bigizwemo uruhare na CICR. Umuhango wo gutanga abo basirikare biravugwa ko wabaye…

  • Israel yavuze ko izice uwo ari wese uzagirwa umuyobozi w’ikirenga wa Iran
    ,

    Israel yavuze ko izice uwo ari wese uzagirwa umuyobozi w’ikirenga wa Iran

    Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Israel (IDF) cyaburiye Iran ko “kizakomeza gukurikirana” buri muntu uzasimbura uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga muri iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei. Mu butumwa IDF yashyize kuri X buri mu rurimi rw’Igi-Farsi (rukoreshwa muri Iran) yagize ati: “Inteko y’impuguke za Iran, itaraterana mu myaka mirongo ishize, vuba aha izateranira mu mujyi wa…

  • Iran yahise ishyiraho umusimbura wa Ali Khamenei wishwe n’ibitero bya Amerika na Israel
    ,

    Iran yahise ishyiraho umusimbura wa Ali Khamenei wishwe n’ibitero bya Amerika na Israel

    Alireza Arafi yemejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu. Uyu musimbura wa Ali Khamenei yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, nyuma y’umunsi umwe uyu muyobozi w’ikirenga yishwe. Biteganyijwe ko muri iyi minsi Iran izayoborwa…

  • AFC/M23 yemeje ko Lt. Coloneli willy Ngoma yishwe na FARDC
    , ,

    AFC/M23 yemeje ko Lt. Coloneli willy Ngoma yishwe na FARDC

    Umutwe wa AFC/M23 wemeje bidasubirwaho ko Coloneli Willy Ngoma, yishwe na Leta ya Kinshasa Kuwa 24 Gashyantare 2026,aho Ingabo za Leta zishe amasezerano nkana zigamije cyane cyane kwica abasirikare ba M23 ndetse n’abaturage b’abasivile bari hanze y’urugamba. Ibi M23 yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 28 Gashyantare,aho yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwishe nkana amasezerano…

  • Rubavu: Ikamyo yahitanye abantu 11 abandi barakomereka
    , ,

    Rubavu: Ikamyo yahitanye abantu 11 abandi barakomereka

    Ku wa 27 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye abantu 11, abandi barakomereka. Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Munani z’igicamunsi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze moto yari itwaye abantu babiri bahita bitaba Imana, nyuma igonga abanyamaguru babiri…

  • Nta bihano twafatiye u Rwanda nta n’ibizigera bifatwa – Uko telefoni y’i Kigali yahagaritse ibihano Amerika yari igiye gufatira u Rwanda
    ,

    Nta bihano twafatiye u Rwanda nta n’ibizigera bifatwa – Uko telefoni y’i Kigali yahagaritse ibihano Amerika yari igiye gufatira u Rwanda

    Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse gahunda yo gufatira u Rwanda ibihano, nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Senateri Lindsey Graham w’umunyamerika. The Wall Street Journal yanditse ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yahamagaye Senateri Graham amusaba ubufasha bwo guhagarika umugambi wa White House wo gufatira u Rwanda ibihano.…