,

Perezida Kagame yavuze uko yahimbye ibyaha agiye gukomezwa muri Kiliziya

Posted by

Perezida Kagame yahimbye ibyaha

Perezida Paul Kagame yavuze ko kwicuza nyako ari ingenzi mu gukiza ibikomere by’amateka y’u Rwanda, ariko ko bidakwiye kuba amagambo yo guhimba cyangwa kuvuga ibyo umuntu adafite ku mutima.

Yatanze urugero rwo mu bwana bwe ubwo yari agiye gukomezwa muri Kiliziya Gatolika. Yasabwe kujya kwicuza mbere yo guhabwa isakaramentu, ariko yumvaga nta cyaha afite cyo kuvuga. Abajije abamwigishaga bamubwira kujya kwicuza, bityo ajyayo ahimba ibyaha kugira ngo yuzuze ibisabwa.

Ati “Cyera rero, ariko ubanza ngiye no gukora icyaha ahubwo, ubundi ntawe ubivuga atya. Ariko gukomezwa nari mu mashuri abanza, njya mu gukomezwa. Hanyuma ubwo nagombaga no kwicuza. Nkabwira abatwigishaga, nkababwira nti ‘‘Se mbigire nte?’’ ngo ‘‘Genda wicuze’’.”[…] Ndagenda ngeze yo ndahimba.”

Akomeza ati ‘‘Nagize ntya, nagize ntya’’, ntabyo nakoze, kuko narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.”

Yavuze ko uru rugero rugaragaza uburyo kwicuza gushobora guhinduka umuhango udafite ukuri, nyamara u Rwanda rukeneye ukwicuza nyako gufasha uwakoze amakosa kubohoka no gufasha abandi gukira ibikomere.

Ati “Kwicuza nyako gukwiye kuba hano, tukatura tukabivuga. Ibyo nkubwiye bigomba kuba bibohora uwabikoze, ariko bifasha n’abandi bose bicaye aho, n’abandi bamwumvise. Ni ibintu biremereye, bivunanye, ariko ni ibintu bya ngombwa bifasha umuryango mugari gukira ibikomere byo ku mutima.”

Yanashimye abantu bagira ubutwari bwo kuvuga ukuri ku byabaye, kuko bifasha Abanyarwanda kuva mu mateka yo gushinjanya no kubaka ubumwe nyabwo.

Ati “Bifasha imitima yacu kuba ba bantu bazima, tukava muri ya mateka mabi twabayemo, ahora acyekana, areba nabi, yishyuzanya avuga ati ‘‘Ni wowe wagize nabi’’, undi ati ‘‘Ni wowe wagize nabi mbere’’, ntahakane ko atagize nabi ariko akavuga ngo we yaje akurikira.”

SRC: Igihe