Perezida Paul Kagame yavuze ko kwicuza nyako ari ingenzi mu gukiza ibikomere by’amateka y’u Rwanda, ariko ko bidakwiye kuba amagambo yo guhimba cyangwa kuvuga ibyo umuntu adafite ku mutima. Yatanze urugero rwo mu bwana bwe ubwo yari agiye gukomezwa muri Kiliziya Gatolika. Yasabwe kujya kwicuza mbere yo guhabwa isakaramentu, ariko yumvaga nta cyaha afite cyo…