Yugi Umukaraza uheruka kuregwa na Shaddyboo yatawe muri yombi

Yugi Umukaraza uheruka kuregwa na Shaddyboo yatawe muri yombi

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Iradukunda Olivier, uzwi nka Yugi Umukaraza, afungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Mu mwanzuro w’urubanza rwabereye mu muhezo, amakuru dukesha IGIHE avuga ko urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nubwo Urukiko rwabuze impamvu zikomeye kuri icyo cyaha, rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kubera icyaha cy’ibiyobyabwenge akekwaho.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo, wavugaga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, amufatiranye mu ntege nke yasinze.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Yugi Umukaraza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye ku byaha yari akurikiranyweho n’icyo gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ku rundi ruhande, nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko na Shaddyboo yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri, ku wa 6 Nyakanga 2026 yajyanywe ku bushake bwe muri Isange Rehabilitation Centre.

Ubugenzacyaha bwatangaje ko yajyanywe muri icyo kigo kugira ngo afashwe kureka gukoresha ibiyobyabwenge, ahabwe ubufasha bwo mu by’imitekerereze, ndetse hanakorwe isuzuma ryimbitse rigamije kumenya impamvu zishobora kuba zituma abikoresha.