Author: emmy

  • Iran yaburiye Trump ko na yo ishobora kuzamwivugana

    Iran yaburiye Trump ko na yo ishobora kuzamwivugana

    Umwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Iran, yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko agomba kwitonda, kugira ngo atazisanga na we yishwe. Ali Larijani usanzwe ari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Iran, yavuze ko abaturage be badatinya ibyo yise “iterabwoba ryo ku mpapuro” rya Trump. Yavuze ko Iran yigeze guhangana…

  • Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi “nyuma yo gusanga umunyeshuri aryamye mu icumbi rye”

    Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi “nyuma yo gusanga umunyeshuri aryamye mu icumbi rye”

    Gatsibo: Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi zataye muri yombi umwarimu nyuma yo gufungura inzu ye bagasangamo umunyeshuri ufite imyaka 15, waburiwe irengero kuva ku mu mpera z’iki cyumweru (weekend yose). Amakuru dukesha mugenzi wacu Sam Kabera ukunda gutangaza inkuru z’uburezi ku rubuga rwe rwa X, ni uko uyu mwarimu yigisha ku ishuri ribanza G.S Bihinga,…

  • Dore ibintu bibi cyane bizakubaho niba wogosha insya ukamaraho

    Dore ibintu bibi cyane bizakubaho niba wogosha insya ukamaraho

    Kogosha umusatsi wo ku myanya y’ibanga ukawumaraho ,abahanga bahamya ko atari byiza kubera impamvu zitandukanye nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru ningombwa ko ugira isuku ariko ukanarinda ubuzima bwawe. Ubwoya bwo ku myanya y’ibanga burimo Pheromone Iyi pheromone ni ikinyabutabire kirekurwa n’umubiri kigafasha mu gukurura uw’igitsina gitandukanye n’icye. Imvubura nyinshi rero z’uyu musemburo ziboneka aho…

  • Ni iki gitera ibiheri? Ese gukora imibonano bikiza ibishishi? Sobanukirwa

    Ni iki gitera ibiheri? Ese gukora imibonano bikiza ibishishi? Sobanukirwa

    Wigeze wibaza impamvu tuzana ibiheri? Byaba biterwa no guhangayika? Kuki abakobwa bazana ibiheri iyo bagiye mu mihango? Kuki se abana benshi bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bazana ibiheri bakunze kwita ibishishi? Ibiheri niyo ndwara y’uruhu ifitwe n’abantu benshi ku Isi. Biza ku ruhu iyo amavuta arinda uruhu kuma yitwa ‘sebum’ hamwe n’utunyangingo twapfuye byivanze bigafunga…

  • U Burundi bwunamiye Khamenei

    U Burundi bwunamiye Khamenei

    U Burundi biciye muri Ambasaderi wabwo muri Uganda, Général de Brigade Jules Ndihokubwayo, bwunamiye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe Ambasaderi Ndihokubwayo yanditse ubutumwa bwihanganisha abanya-Iran mu gitabo cyafunguwe muri Ambasade ya Iran mu Burundi, nk’uko Ambasade yabwo i Kampala yabitangaje. Ku wa Gatandatu tariki…

  • AFC/M23 yahaie CICR ingabo 5000 bya FARDC yafatiye ku rugamba
    ,

    AFC/M23 yahaie CICR ingabo 5000 bya FARDC yafatiye ku rugamba

    Ihuriro rya AFC / M23 ryatangaje ko ko ryongeye gushyikiriza Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) abasirikare barenga 5.000 mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bafatiwe mu bice bitandukanye ku rugamba. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko aba basirikare bazasubizwa i Kinshasa bigizwemo uruhare na CICR. Umuhango wo gutanga abo basirikare biravugwa ko wabaye…

  • Israel yavuze ko izice uwo ari wese uzagirwa umuyobozi w’ikirenga wa Iran
    ,

    Israel yavuze ko izice uwo ari wese uzagirwa umuyobozi w’ikirenga wa Iran

    Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Israel (IDF) cyaburiye Iran ko “kizakomeza gukurikirana” buri muntu uzasimbura uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga muri iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei. Mu butumwa IDF yashyize kuri X buri mu rurimi rw’Igi-Farsi (rukoreshwa muri Iran) yagize ati: “Inteko y’impuguke za Iran, itaraterana mu myaka mirongo ishize, vuba aha izateranira mu mujyi wa…

  • Icyo Polisi y’u Burundi ivuga ku bujura bw’ibitsina n’amabere y’abagore buvugwa muri iki gihugu

    Icyo Polisi y’u Burundi ivuga ku bujura bw’ibitsina n’amabere y’abagore buvugwa muri iki gihugu

    Leta y’u Burundi yahakanye amakuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga ku bagabo bo mu Burundi n’amabere y’abagore baho yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru. Ku mbuga nkoranyambaga hagiye…

  • Kenya: Abishwe n’umwuzure bageze kuri 42

    Kenya: Abishwe n’umwuzure bageze kuri 42

    Leta ya Kenya yatangaje ko abishwe n’umwuzure watewe n’imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye by’iki gihugu ku wa 6 Werurwe 2026 bageze kuri 42. Hari abantu benshi, imitungo y’abaturage irimo imodoka zirenga 100 byatwawe n’uyu mwuzure. Ingendo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi na zo zakomwe mu nkokora n’iki kiza. Cedric Mwanza…

  • Byinshi kuri Mojtaba Hossein Khamenei wagizwe umuyobozi w’ikirenga wa Iran

    Byinshi kuri Mojtaba Hossein Khamenei wagizwe umuyobozi w’ikirenga wa Iran

    Inama y’Impuguke muri Iran yagize umuhungu wa Ali Hosseini Khamanei, Mojtaba Hossein Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu nyuma y’igihe kirenga icyumweru se yiciwe mu gitero cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel. Iyi nama yemeje itorwa rya Mojtaba ku wa 8 Werurwe 2026, isaba abaturage ba Iran kumushyigikira no gusigasira ubumwe hagati yabo,…