Author: emmy

  • Aho gukora Divorce napfa – Ev. Eliane Niyonagira aratunguranye
    ,

    Aho gukora Divorce napfa – Ev. Eliane Niyonagira aratunguranye

    Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ev. Eliane Niyonagira, yatangaje ko adashobora gutandukana n’umugabo we, avuga ko ari inshuti ye magara ndetse n’umuntu abitsa amabanga ye yose. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muvugabutumwa yavuze ko uko imyaka igenda ishira ari ko agenda arushaho gusobanukirwa agaciro k’umugabo mu muryango, ndetse ko ari…

  • FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika
    ,

    FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika

    Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena…

  • Ntibirarangira: Amerika iraburira u Rwanda na RDC ko bishobora gufatirwa ibindi bihano

    Ntibirarangira: Amerika iraburira u Rwanda na RDC ko bishobora gufatirwa ibindi bihano

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gukaza umurego mu gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, ziburira ko kutubahiriza ibyo impande zombi ziyemeje bishobora gutuma hafatwa ibindi bihano. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, ubwo yagezaga ijambo…

  • Umuhungu wa Maj. Gen Rwigema yagaragaye mu ruhame i Kigali nyuma y’impanuro za Perezida Kagame

    Umuhungu wa Maj. Gen Rwigema yagaragaye mu ruhame i Kigali nyuma y’impanuro za Perezida Kagame

    Eric Gisa Rwigema, umuhungu wa Late Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, yagaragaye i Kigali aho yari yitabiriye umukino wa Basketball. Eric yagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari yitabiriye umukino wo kwibuka Kenrik Kabano wahoze akinira ikipe y’igihugu y’abato. Ni umukino wabereye muri Zaria Court, i…

  • Banki ya Kigali yatangije ‘BK Go EV’, uburyo buzorohereza abashaka gutunga imodoka z’amashanyarazi

    Banki ya Kigali yatangije ‘BK Go EV’, uburyo buzorohereza abashaka gutunga imodoka z’amashanyarazi

    Banki ya Kigali yatangije gahunda nshya yise ‘BK Go EV’ izafasha abantu kubona inguzanyo bakoresha bagura imodoka z’amashanyarazi zaba izo gukoresha ku giti cyabo ndetse n’izo gukoresha mu buryo bwo gutwara abantu bwa rusange. Ni gahunda yatangijwe ku wa 25 Kamena 2026 kuri BK Arena. Iyi gahunda, BK yavuze ko yayitekerejeho igamije korohereza abantu ku…

  • Hakomeje kwibazwa uzahosha intambara hagati ya Muyoboke na Dj Pius

    Hakomeje kwibazwa uzahosha intambara hagati ya Muyoboke na Dj Pius

    Benshi bakomeje kwibaza ikizahagarika intambara y’amagambo hagati ya Muyoboke Alex na DJ Pius yadutse ku wa 25 Kamena 2026. Nyuma y’igihe badacana uwaka, aba bagabo bahoze ari inshuti z’akadasohoka, bongeye gukozanyaho biturutse ku kiganiro Muyoboke Alex aherutse kugirana na IGIHE, agaragaza ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako”, DJ Pius wayikoze akabyamaganira kure. DJ Pius…

  • Amerika: Umunyarwanda mu rubanza rwa miliyari 53 RWF

    Amerika: Umunyarwanda mu rubanza rwa miliyari 53 RWF

    Umunyarwanda Jimmy Muyumbu w’imyaka 38, utuye mu mujyi wa Glendale muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bukomeye bwakorewe gahunda ya Leta yita ku buvuzi bw’abaturage bafite ubushobozi buke. Muyumbu, usanzwe uzwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu myidagaduro kubera…

  • Burera: Abarimu bakomeje gukubitwa n’abanyeshuri – Barindwi bakekwa bafunzwe
    , ,

    Burera: Abarimu bakomeje gukubitwa n’abanyeshuri – Barindwi bakekwa bafunzwe

    Abanyeshuri barindwi biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya banyeshuri yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi wavuze ko bamaze gufatwa kugira ngo bakurikiranwe n’inzego…

  • Amerika yafatiye ibihano ibigo 4 byo Rwanda n’abayobozi babyo kubera Zahabu ya RDC
    ,

    Amerika yafatiye ibihano ibigo 4 byo Rwanda n’abayobozi babyo kubera Zahabu ya RDC

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Ishami rya Minisiteri yayo y’Imari rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), yafatiye ibihano uruganda rwa ‘Gasabo Gold Refinery Ltd’ rwo mu Rwanda ndetse n’abaruyobora. Ni nyuma yo kurushinja kugira uruhare mu gucuruza no gutunganya zahabu ikurwa mu buryo butemewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisiteri…

  • Leta ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga

    Leta ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irega u Rwanda ibyaha bikomeye ivuga ko rumaze imyaka 30 rukorera ku butaka bwayo. Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iki kirego kigamije gusaba urukiko gutangaza ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga ku…