by
Category: Politiki
Amakuru ya Politiki yaba iyo mu Rwanda ndetse n’iyo mu mahanga
-

Sebahizi na Uwihanganye Jean de Dieu bavuze amagambo akomeye nyuma yo gusimburwa muri Guverinoma
Impinduka ziherutse gukorwa muri Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame zatumye bamwe mu bayobozi bari bafite imyanya ikomeye basimburwa, ibintu byavuzweho cyane n’abaturage ndetse n’abasesengura ibijyanye n’imiyoborere. Ku wa 10 Kamena 2026 nijoro, Perezida Kagame yatangaje impinduka nshya muri Guverinoma, zireba Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’iy’Ibikorwaremezo, hamwe n’izindi nzego za Leta. Muri…
by
-

Raporo nshya ya HRW irashinja u Rwanda na M23 ibyaha by’ubwicanyi n’ubugome bukabije mu ntambara yo muri DR Congo
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) washinje ingabo z’u Rwanda (RDF) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) gukora ubwicanyi burimo ubugome bukabije, iyicarubozo no kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato mu burasirazuba bwa DRC. Muri raporo yasohoye kuri uyu wa 10 Kamena 2026, HRW ivuga…
by
-

Ebola: Amerika yatangiye guha amabwiriza ibihugu by’Uburayi ica amarenga ko nibitayakurikiza nabyo bizamirwa ku butaka bwayo
Ku wa Gatatu, ibinyamakuru De Morgen na Het Laatste Nieuws byatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagejeje ku Bubiligi ubusabe, binyuze kuri Ambasaderi wayo Bill White, bwo gufata ingamba zikumira abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira muri icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Amakuru atangwa n’abadipolomate b’Abanyamerika bakorera…
by
-

Agashya Donald Trump yakoze ntikamubujije kuvugirizwa induru mu mikino ya nyuma ya NBA
Donald Trump yavugirijwe induru yo kumwamagana ku mukino wa Basketball i New York mu gihe yari abaye perezida wa mbere uri ku butegetsi witabiriye imikino ya NBA Finals. Byabaye nyuma y’uko abantu bafite amatike yo kwinjira bategereje amasaha ku mirongo hanze ya arena yitwa Madison Square Garden kubera ingamba z’umutekano zazanye na perezida. Trump yari…
by
-

Min. Nduhungirehe yahishuye ikosa Uburundi bwakoze ryatumye umubano wabwo n’u Rwanda uzamba
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye biturutse ku ikosa ry’iki gihugu cy’abaturanyi kidafite ubushake bwo kubana neza. Umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamba biturutse ku mwuka mubi watewe n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryakozwe n’Abarundi muri Gicurasi 2015, bamwe muri bo bagahungira mu Rwanda, u…
by
-

Nyuma y’iminsi ibiri FARDC itangaje ko yatangiye guhiga FDLR yakoze igikorwa cyatunguye benshi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko nyuma y’iminsi ibiri ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje ko zatangije ibikorwa byo guhiga umutwe wa FDLR mu mpera za Werurwe uyu mwaka, zawuhaye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda 700. Ku wa 29 Werurwe ni bwo Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za FARDC,…
by
-

Amerika na Iran bongeye guterana amagambo nyuma y’ihanurwa rya kajugujugu ya gisirikare
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran yarashe ikanahanura kajugujugu y’ingabo za Amerika ubwo yari mu bikorwa byo kugenzura umutekano mu kirere cy’inzira ya Strait of Hormuz. Nk’uko yabitangaje, iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa Apache yari mu butumwa bwo kurinda umutekano muri ako gace gakomeye ku bucuruzi bw’Isi, cyane…
by
-

Col. Rugabo wa AFC/M23-Twirwaneho yahishuye amayeri adasanzwe yabafashije gukubita iz’akabwana Ingabo z’u Burundi na FARDC
Mikenke, agace k’ingenzi gaherereye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, kongeye kwisanga mu maboko y’ingabo za Twirwaneho n’ihuriro rya AFC/M23 nyuma y’imirwano yongeye gukurura impaka n’ibitekerezo byinshi mu karere ka Minembwe no mu bice bikikije Itombwe. Nyuma y’amezi atatu kari kugenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu…
by







