Category: Politiki

Amakuru ya Politiki yaba iyo mu Rwanda ndetse n’iyo mu mahanga

  • Min. Nelly Mukazayire asanga igihe kigeze ngo Olimpike ikinirwe i Kigali

    Min. Nelly Mukazayire asanga igihe kigeze ngo Olimpike ikinirwe i Kigali

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo ibikorwa bya Olempike birusheho kuba mpuzamahanga by’ukuri, bikagera ku migabane yose y’Isi n’abaturage bayo, aho kwibanda mu bice bike by’Isi. Ibi Minisitiri Mukazayire yabitangaje ubwo yitabiraga ibiganiro ku nsanganyamatsiko igaruka ku hazaza h’umuryango wa Olempike, imbogamizi n’amahame y’iterambere, byabereye mu ihuriro mpuzamahanga ry’Ubukungu rya…

  • Ituri: Lt Gen Johnny Luboya Nkashama utajyaga imbizi na Gen. Muhoozi yirukanwe

    Ituri: Lt Gen Johnny Luboya Nkashama utajyaga imbizi na Gen. Muhoozi yirukanwe

    Lt Gen Johnny Luboya Nkashama wari umaze imyaka itanu ari Guverineri w’Intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasimbujwe Gen Maj Kasongo Mulumba Batoka Gaby kuri uyu wa 5 Kamena 2026. Impamvu Lt Gen Luboya yakuwe muri iyi nshingano ntiyatangajwe, gusa televiziyo ya RDC (RTNC) yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe…

  • Ambasaderi w’u Burundi yahamagajwe igitaraganya nyuma yo guhura na Louise Mushikiwabo

    Ambasaderi w’u Burundi yahamagajwe igitaraganya nyuma yo guhura na Louise Mushikiwabo

    Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wayo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, ngo agaruke mu gihugu nyuma y’iminsi ibiri gusa ahuye na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, Njebarikanuye yari yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, amushyikiriza inyandiko zimwemerera guhagararira u Burundi muri OIF…

  • RDC: Lt Gen Rwibasira wari umuyobozi w’Amashuri y’Igisirikare cya FARDC yakorewe ibya mfura mbi

    RDC: Lt Gen Rwibasira wari umuyobozi w’Amashuri y’Igisirikare cya FARDC yakorewe ibya mfura mbi

    Impinduka nshya mu buyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye gukurura ibitekerezo byinshi nyuma y’aho Lt Gen Rwibasira Ruyumbu Obed akuwe ku mwanya wa Komanda w’Amashuri ya Gisirikare y’icyo gihugu. Rwibasira, ni umwe mu basirikare bakuru b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, yari ayoboye amashuri ya gisirikare ya FARDC…

  • Umuyobozi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa asaga miliyoni 730RWF iwe mu rugo

    Umuyobozi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa asaga miliyoni 730RWF iwe mu rugo

    Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’Imijyi n’igenamigambi mu Mujyi wa Nairobi, Patrick Analo Akivaga, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi muri Kenya rumusanganye ibifurumba by’amafaranga arenga miliyoni 65 z’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga (Miliyoni 735 n’ibihumbi 126 by’Amafaranga y’u Rwanda). Kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, nibwo abashinzwe iperereza…

  • Abaturage bumiwe! Imodoka y’isuku yirukankanaga umuzunguzayi yakoze impanuka. Ibyakurikiyeho birababaje

    Abaturage bumiwe! Imodoka y’isuku yirukankanaga umuzunguzayi yakoze impanuka. Ibyakurikiyeho birababaje

    Mu Murenge wa Rwezamenyo, Akagali ka Rwezamenyo I, imodoka y’isuku n’umutekano yari iri kwirukankana umunzunguzayi w’amafi atatu yakoze impanuka irenga umuhanda. Umushoferi yakomeretse bikomeye, mu gihe abaturage bavuga ko batunguwe no kubona bamwe mu bari muri iyi modoka bahitamo gutoragura amafi aho kwihutira gutabara shoferi wabo. src: BTN

  • AFC/M23 ihushuye icyo itegereje ngo itangaze Leta yigenga

    AFC/M23 ihushuye icyo itegereje ngo itangaze Leta yigenga

    Ingingo ziri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryo mu 2006 ziragaragaza neza ko manda ya Perezida Félix Tshisekedi izarangira mu mwaka wa 2028. Ariko ibimenyetso bituruka mu ishyaka riri ku butegetsi, Union for Democracy and Social Progress (UDPS), byerekana ko atari kwitegura kuva ku butegetsi ahubwo ko hari gahunda yo…

  • Umuriro watse: FARDC yakajije ibitero yirengagije umuburo wa AFC/M23

    Umuriro watse: FARDC yakajije ibitero yirengagije umuburo wa AFC/M23

    Ubwiyongere bw’imirwano n’ibitero bikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo kongera guteza impungenge abaturage, cyane cyane abo mu gace ka Minembwe bavuga ko bakomeje kubaho hagati y’ubwoba bw’intambara n’ingaruka zayo. Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira ku wa…

  • Amerika yavuze ku bihano, ihishura igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rwakuye ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC

    Amerika yavuze ku bihano, ihishura igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rwakuye ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC

    Amerika yatangaje ko hari icyizere ko ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizaba zatangiye kuva muri ako karere bitarenze hagati mu kwezi gutaha, nubwo ikibazo cya M23 n’andi matsinda yitwaje intwaro gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku rugendo rugamije kugarura amahoro arambye muri icyo gihugu. Aya makuru yatangajwe…

  • U Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya 3 gikomeye ibijyanye n’ingufu za Nucleaire

    U Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya 3 gikomeye ibijyanye n’ingufu za Nucleaire

    U Rwanda na Pakistan ku wa Gatatu byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu rwego rw’umutekano wa nucléaire no kurinda abaturage n’ibidukikije ingaruka z’imirasire, bikomeza urugendo rw’u Rwanda rwo kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ingufu za nucléaire. Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, hagati y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cya Pakistan gishinzwe kugenzura…